Irinde uburiganya mu by’ubwimukira

Kuri ubu, serivisi zifasha abimukira ntiziboneka ku buryo buhagije muri Maine, kandi iyi leta ifite abantu benshi bakeneye izo serivisi. Ibi byahaye icyuho abantu b’inyangabirama cyo gushuka abimukira babiba umutungo wabo babizeza ubufasha mu manza zabo.

Iyi migirire ntabwo yemewe kandi ishobora kugira ingaruka zikomeye kuri dosiye yawe. Inzira nziza yo kwirinda bene aba bantu ni ukugira amakuru ku byo bakora no kwitonda mu gihe uhitamo uwo wemerera kuguha ubufasha kuri disoye yawe y’ubwimukira.

 

Uko babigenza  

Amategeko agenga abimukira n’ubufasha bahabwa agora cyane umuntu utabihugukiwe. Niba uri umwimukira uri kugerageza kwifashisha aya mategeko ushobora kuba wumva neza ibyo mvuga kurusha undi wese.

Nyamuneka irinde abantu bashaka gufatirana abimukira bashya, harimo n’abasaba ubuhunzi. Aba bantu bazi ko abimukira bashya bashobora kuba badafite amakuru ahagije ku bijyanye n’amategeko, bashobora kuba bavuga icyongereza gike, kandi bashobora kuba bafite ubushobozi buke n’ubufasha buke igihe bakiza. Baba bizeye ko abashya baba bagitinya cyangwa se nta mbaraga bafite zo kumenyesha uburiganya muri leta ya Maine. Bashobora no kugaragara nk’ abantu bafite ubutware ku muryango w’abimukira, mbese nk’umuyobozi w’idini. Bashobora kugerageza kukugira inama cyangwa se bakagusaba kugukurikiranira dosiye yawe yo kubona ibyangombwa byo gutura byuzuye maze bagahindukira bakakwishyuza.


Ikivamo  

Ku bimukira bo muri Maine, ingaruka zishobora kuba mbi yane. Bashobora kukwiba umutungo wawe. Dosiye yawe y’ubwimukira ishobora kuruhanya cyangwa se ikananga burundu.  


Irinde  

Menya neza ko umuntu wese uguha inama kumpapuro zawe z’abinjira n’abasohoka agomba kuba ari umunyamategeko cyangwa akurikiranwa numunyamategeko. Irengayobora rishobora kuba nko ku bantu batanga serivizi ariko atari abanyamategeko, abo twavuga nk’abasemuzi.  Ntugire impungenge, ibyo ntabwo ari kimwe no gutanga serivisi z’abinjira n’abasohoka mu buryo butemewe cyangwa gutanga inama mu by’amategeko mu buryo butemewe!

Itondere abantu bakora bimwe muri ibi bintu:  

  • Bakwishyuza kugirango bakwakirire amabaruwa avuye mu rwego rwa leta ya Amerika rushinzwe ubwenegihugu no gutanga serivisi z’abimukira.

  • bakwishyuza ngo baguhe forumireri z’ubwimukira ukeneye,

  • Bashyira amakuru atariyo cyangwa bagusaba gushyira amakuru atari yo ku mpapuro zawe,

  • Gutanga amakuru atari yo bizagufasha gutsinda urubanza rwawe rw’ubwimukira

  • Bakubwira ko baziranye n’abantu bakomeye bazagufasha mu rubanza rwawe rw’ubwimukira

  • bavuga ko batari buguhe inyemezabwishyu igihe ubishyuye, cyangwa se nta kintu baguha kiriho amazina yabo

  • Bafata ibikuranga ubundi ntibabikugarurire.

  • Bananirwa cyangwa se banga gusinya ku mpapuro z’ubwimukira buzuza cyangwa se bagusemurira

  • bananirwa cyangwa se bakanga kuguha kopi y’impapuro zawe zose bohereza ku rwego rushinzwe ubwenegihugu na serivisi z’abimukira


Gira icyo ukora

  1. Tanga amakuru: Sangiza amakuru umuryango w’abimukira, inshuti n’abaturanyi.

  2. Tangaza inkuru yawe: Ni icyaha gutekereza umutwe abimukira ugamije kubiba utwabo witwaje ko uri kubafasha muri dosiye zabo z’ubwimukira. Niba wowe cyangwa umuntu uzi yarahuye n’iki kibazo, nyamuneka reba uko wavugana n’umuntu mu rwego rwizewe kugirango agufashe kumenya uko wabyitwaramo.

  3. Tangira ubuhamya serivisi zindi z’abimukira muri Maine: Abimukira muri Maine bakeneye serivisi nziza zemewe n’amategeko no kurindwa uburiganya. Vugana n’abahagarariye abandi batowe hamwe nabandi bakeneye izi serivisi kuri iki kintu. Basabe gufatira ibyemezo abakora uburiganya muri serivisi zirebaabimukira.